January 20 2018

Abanya-Gahoromani ya Kicukiro baratabaza ngo bakizwe ruhurura ikomeje kugwamo abatari bake

Abaturage b’ahitwa mu Gahoromani i Masaka baravuga ko bahangayikishijwe n’umuhanda wangijwe wasenywe babubakira undi itaka rigashyirwa ku miryango yabo.

 

Muri iki gihe imvura yagandutse ngo byatumye imigenderanire yabo ihagarara.
Abaturage bakomeje kugwa muri ruhurura zubatswe mu buryo butarambye.

Inzego z’ibanze zivuga ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo ayo mazi ntiyongere gusenyera abaturage.

Ni hafi y’isoko bita mu Gahoromani, iyo ruhurura ibangamiye abaturage itandukanya akarere ka Kicukiro na Gasabo ku mirenge ya Masaka na Rusororo.

Ubusanzwe bari basanganywe umuhanda w’itaka, uza gusenywa ngo hashyirwemo kaburimbo.

Hashinze amezi hafi ane imirimo yo kuwubaka itangiye.
Itaka ryacukurwagamo ngo barijugunye ku miryango y’abaturage, basenya imiyoboro ijyana amazi, ruhurura bubatsemo kuri ubu ngo abanyantege nke barimo n’abana bagwamo.

Imigenderanire kuri ubu ngo ni ingorabahizi.
Iyi mihanda yo iri kubakwa na rwiyemezamirimo watsindiye iryo soko.
Nta gihe ntarengwa ubuyobozi butanga iki kibazo kibangamiye abaturage kizaba cyakemutse.

Aka kagari ka Gako, kamwe muri dutandatu tugize umurenge wa Masaka gatuwe n’abaturage ibihumbi 25.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Gukubita umwana bishobora kumutera kuba ikihebe-Save The Children

Ibi ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango itari iya Leta yita ku (...)

By | 4 January 2018 | 0 (comments)

Urubanza ruregwamo Gacinya Denis rurasubukurwa kuri uyu wa kane

Akurikiranweho ibyaha birimo kutubahiriza amasezerano yagiranye na tumwe mu (...)

By | 4 January 2018 | 0 (comments)

Abanya-Gahoromani ya Kicukiro baratabaza ngo bakizwe ruhurura ikomeje kugwamo abatari bake

Muri iki gihe imvura yagandutse ngo byatumye imigenderanire yabo ihagarara. (...)

By | 4 January 2018 | 0 (comments)

Polisi y’u Rwanda yitandukanije n’umupolisi uherutse gukora amakosa mu mukwabu

Umukwabu Police iherutse gukora ngo ni uwo gushaka ibicuruzwa bitujuje (...)

By | 3 January 2018 | 0 (comments)

António Guterres yasabye Kabila kuva ku butegetsi

Kabila yagiye ku butegetsi mu 2001, hakaba hashize umwaka agiranye amasezerano (...)

By | 2 January 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks