April 24 2018

Hafashwe ibicuruzwa bifite agaciro ka miriyoni 33 mu mukwabu w’Ubuziranenge

Mu mukwabu wo gushaka ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge wakozwe mu minis 2 gusa; mu gihugu cyose hafashwe ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 33. Ibi byiganjemo amavuta yo kwisiga atemewe ku isoko ry’u Rwanda, ibiribwa n’ibiyobwa birimo ibyarengeje igihe n’ibitujuje ubuziranenge nk’ ifumbire , ibiryo n’imiti by’amatungo.

 

Igipolisi cy’u Rwanda cyirasaba abaturage gutanga amakuru y’aho babonye ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge cyangwa se byarengeje igihe badategereje umukwabu wo kubishaka uba rimwe mu mwaka.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge cyo gisaba abashaka gushinga inganda kwishyira hamwe bagahuza ubushobozi aho kugira ngo bakore ibitujuje ubuziranenge bizabahombere.

Muri ibi bicuruzwa byafashwe harimo ibituruka hanze y’u Rwanda ariko kandi ibyinshi byakorewe mu Rwanda.

Imikwabu yo gufata ibicuruzwa bitujuje ubuzirange ikorerwa rimwe mu bihugu 13 bihuriye ku bufatanye bwa Police buzwi nka EAPCO. Mu Rwanda uyu mwaka hafashwe ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 33 mu gihe mu mwaka ushize hari hafashwe ibifite agaciro ka Miliyoni 150 FRW.

REBA VIDEO KU BURYO BURAMBUYE:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

RURA yambuye Radiyo Amazing Grace ububasha bwo gukora

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu kabiri nyuma y’aho iyi radio inaniwe kubahiriza (...)

By | 24 April 2018 | 0 (comments)

Perezida Kagame ari i Chicago mu birori byo kwerekana filimi yagaragayemo

Peter Greenberg, umunyamakuru uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku (...)

By | 24 April 2018 | 0 (comments)

Rusoro habonetse icyobo cyakuwemo imibiri irenga 150 y’Abatutsi bishwe muri Genocide

Ni umubare ushobora kwiyongera kuko hari ibindi byobo 4 bitaracukurwa bikekwa ko (...)

By | 24 April 2018 | 0 (comments)

Ntiwarinda inkiko z’igihugu kirimo abaturage bashonje-RDF

Akanyamuneza karagaragara mu maso y’abahinzi b’i Nyanza. Aka kanyamuneza (...)

By | 24 April 2018 | 0 (comments)

Augustine Tamale, wari ushinzwe imari muri Kaminuza ya Makerere, yeguye

Tamale yavuze ko azava mu kazi mu mezi abiri ari imbere. Yari amaze imyaka 2 (...)

By | 23 April 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks