January 22 2018

Ikinyuranyo cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibikurwayo cyara gabanutse-John Rwagombwa

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ibyoherejwe mu mahanga byazamutse 53%.
Ibiciro ku isoko mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka nabyo ngo bihagaze neza.

 

BNR yabitangaje mu kiganiro yageneye abanyamakuru kuri uyu wa kane.

Abacuruzi bavuga ko uretse ibirayi byamanutse, ibindi bicuruzwa ngo byazamutse.
Ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2017 bwazamutse ku kigereranyo cy’8%.

Mu gihembwe cya kabiri bwari bwazamutseho 4%.

Ubucuruzi mpuzamahanga bwatumye ubukungu bw’u Rwanda buzamuka.
Kuba ubucuruzi mpuzamahanga bwaritwaye neza bizatuma ifaranga ritakaza agaciro karyo ku kigereranyo cya 3.07% ugereranyije n’9.7% ako gaciro kari katakayeho mu mwaka ushize.

Mu mpera z’uku kwezi kwa cumi na kabiri, ifaranga ry’u Rwanda rizatakaza agaciro karyo ku kigereranyo cya 3.07% ugereranyije n’idorari ry’amerika mu gihe muri 2016 ako gaciro kari katakaye ku gipimo cy’9.7%.

Ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara biteganyijwe ko buzamuka ku gipimo cya 2.6% muri 2017 mu gihe muri 2016 bwari bwazamutse 1.4% nk’uko ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF kibitangaza.

Mu kwezi kwa cumi IMF yatangaje ko ubukungu bw’isi buzazamuka 3.6%

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Gukubita umwana bishobora kumutera kuba ikihebe-Save The Children

Ibi ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango itari iya Leta yita ku (...)

By | 4 January 2018 | 0 (comments)

Urubanza ruregwamo Gacinya Denis rurasubukurwa kuri uyu wa kane

Akurikiranweho ibyaha birimo kutubahiriza amasezerano yagiranye na tumwe mu (...)

By | 4 January 2018 | 0 (comments)

Abanya-Gahoromani ya Kicukiro baratabaza ngo bakizwe ruhurura ikomeje kugwamo abatari bake

Muri iki gihe imvura yagandutse ngo byatumye imigenderanire yabo ihagarara. (...)

By | 4 January 2018 | 0 (comments)

Polisi y’u Rwanda yitandukanije n’umupolisi uherutse gukora amakosa mu mukwabu

Umukwabu Police iherutse gukora ngo ni uwo gushaka ibicuruzwa bitujuje (...)

By | 3 January 2018 | 0 (comments)

António Guterres yasabye Kabila kuva ku butegetsi

Kabila yagiye ku butegetsi mu 2001, hakaba hashize umwaka agiranye amasezerano (...)

By | 2 January 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks