June 10 2018

Amashyaka ya PSR na UDPR yasabye buri Munyarwanda wese kwamagana abatifuriza ibyiza u Rwanda

Mu kiganiro abakuriye aya mashyaka barimo Depite Rucibigango Jean Baptiste wa PSR na Nizeyimana Pie wa UDPR bahaye abanyamakuru bavuzeko ibikorwa n’Ubutegetsi bw’Ubufransa bwikingira ubucamanza aho bwubuye iperereza kubahanuye indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana ari ishyari bafitiye u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu bagashaka kumuharabika.

 

Senateri Mukankusi Perrine wari uhagarariye ibi biganiro yabanje kugaragaza impamvu nyamukuru abantu bagomba guhaguruka bakamagana ibikorwa n’abategetsi bo mu Bufransa.

Amashyaka PRS na UDPR ashyize ahagaragara aho ahagaze nyuma yaho ibihugu by’u Rwanda n’ubufransa ubu umubano wajemo agatotsi nyuma y’uko umucamanza Jean Marc Herbeaut avugiye ko yabonye umutangabuhamya mushya ufite ukuri kuwahanuye indege ya Habyarimana,agasaba ko Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe agomba kujya kumwitaba mu kwezi kwa 12 uyu mwaka.

Kuva ubwo u Rwanda rwahamagaje ambasaderi warwo Jaques Kabare i Paris ngo hasuzumwe uko umubano uhagaze.

REBA MU MASHUSHO:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

NKURUNZIZA yasinye ku Itegekonshinga rishya

Ibi birori byitabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi. (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

Inama y’Abategetsi babiri bakomeye ku isi izabera ku kirwa cya Sentosa

Mu byumweru bibiri bishize, iyi nama izaba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha taliki (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

Abatsindiye ’Permit De Conduire’ bamaze amezi 2 batarazihabwa

Nyuma yo gukorera no gutsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ruzwi na (...)

By | 5 June 2018 | 0 (comments)

Christine NKOMEZA ushinjwa na Leta y’Uburundi kuba intasi y’u Rwanda yatawe muri yombi

Christine NKOMEZA yafashwe nyuma y’aho igihe yari yahawe ngo abe yavuye ku (...)

By | 1 May 2018 | 0 (comments)

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bakomeje gutabwa muri yombi

Abarimu Icumi bo muri komine Bwambarangwe intara ya Kirundo ihana imbibe n’u (...)

By | 26 April 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks