January 16 2018

Abaturage: Iki kimoteri kibyazwe amashanyarazi aho kudutera indwara

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu n’Abadepite mu Nteko Ishingamategeko mu Rwanda, barasaba ko Umujyi wa Kigali wagira icyo ukora ku kimoteri cya Nduba kuko abagituriye bugarijwe n’umwanda.

 

Abaturage b’i Nduba bavuga ko gahunda yo kukibyaza amashanyarazi byabagirira akamaro bikanabarinda umwanda.

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu myaka 2 iri imbere kizaba cyamaze kwimurwa kikitarura aba baturage.

Mu gihe nk’iki umwaka ushize abagize Inteko Ishingamategeko bagaragarije uwari Ministre w’Intebe ,Anastase Murekezi, ko ubuzima bw’abaturiye ikimoteri cya Nduba buri mu kaga kubera umwanda.

Icyo gihe Intumwa za Rubanda zijejwe ko icyari umwanda kigiye kubyara igisubizo kuko izabyazwa amashanyarazi bikanafasha abaturage batuye muri aka gace ko mu karere ka Gasabo.

Iki kimoteri cyagiye Nduba kivanwe Nyanza muri Kicukiro muri 2012 kivugwaho guteza umwanda,ariko aho kiri abaturage baho uretse gutaka ko umwanda kibatera banavuga ko kibyajwe umuriro byabateza imbere.

Mu gihe iyi gahunda yo kwimura ikimotero cya Nduba byakorwa muri iyo myaka 2,biravugwa ko cyakwimurirwa mu murenge wa Kigali kikabyazwa umusaruro kikareka kuba umuzigo.

REBA IYI NKURU KU BURYO BURAMBUYE:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Abayasiramu babujijwe kwivanga mu kibazo cya Israel na Palestine

Leta zunze ubumwe za Amerika ziherutse kwemeza Yesusalemu nk’umurwa mukuru wa (...)

By | 12 December 2017 | 0 (comments)

Amashyaka ya PSR na UDPR yasabye buri Munyarwanda wese kwamagana abatifuriza ibyiza u Rwanda

Senateri Mukankusi Perrine wari uhagarariye ibi biganiro yabanje kugaragaza (...)

By | 9 November 2017 | 0 (comments)

Diane Rwigara yagaragaye mu rukiko yambaye iroza

Diane Nshimyimana Rwigara yagejejwe mu rukiko yambaye impuzankano y’ibara (...)

By | 9 November 2017 | 0 (comments)

Abanyarwanda bazihaza 100% muri 2018 - MINAGRI

Bimwe mu byagezweho muri gahunda y’imyaka itandatu ishize muri gahunda yo (...)

By | 2 November 2017 | 0 (comments)

Abaturage: Iki kimoteri kibyazwe amashanyarazi aho kudutera indwara

Abaturage b’i Nduba bavuga ko gahunda yo kukibyaza amashanyarazi byabagirira (...)

By | 2 November 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks