January 21 2018

Kenya: Abamaze kugwa mu mvururu za nyuma y’amatora babarirwa muri mirongo

Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu yashinje Polisi ya Kenya kwica abantu basaga 33 mu myigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 8 Kanama 2017.

 

Icyegeranyo cy’Imiryango Amnesty International na Human Rights Watch kivuga ko abishwe babarirwa muri 50 cyane cyane mu Murwa Mukuru Nairobi.

Ubwo abaturage bigaragambyaga, Polisi n’izindi nzego z’umutekano zashatse kubatatanya, barahangana mu duce twa Mathare, Kibera, Babadogo, Dandora, Korogocho, Kariobangi, Kawangware.

Iyi miryango ivuga ko abantu 33 bapfuye bafitiwe gihamya naho abandi 17 bagikorwaho iperereza. Hari abishwe n’amasasu y’abapolisi, abakubiswe kugeza bashizemo umwuka, ababuze umwuka kubera imyuka iryana mu maso n’urusenda, n’abaguye mu muvundo bakandagiwe na bagenzi babo.

Umuyobozi wungirije wa Amnesty International muri Afurika y’Uburasirazuba n’Akarere k’Ibiyaga Bigari, Michelle Kagari, yasabye ubuyobozi bwa Kenya guhindura imyitwarire y’abapolisi mbere y’uko amatora y’umukuru w’igihugu aba ku nshuro ya kabiri.

Si ubwa mbere hicwa abantu mu mvururu zijyana n’amatora muri Kenya kuko no mu 2008 ababarirwa mu 1000 bapfuye ubwo Mwai Kibaki yatangazwaga nk’uwatsinze Raila Odinga mu matora.

Isooko: DailyNation

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ubujura bwakamejeje mu minsi yegereye isozwa ry’umwaka

Abaturage batuye mu Mudugudu w’ Amahoro baravuga ko abajura babajujubije (...)

By | 12 December 2017 | 0 (comments)

Aborozi b’abazungu bamaganye ubwicanyi bwakorewe mugenzi wabo

Ni imyigaragambyo bise Black monday bisobanuye "ku wa mbere hijimye" Umujyi wa (...)

By | 31 October 2017 | 0 (comments)

Umurwayi wa Kanseri flash yakoreye ubuvugizi

Jeanne Uwimana avuga ko yagaruye icyizere nyuma y’ubuvugizi Flash yamukoreye (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

Abana 17500 batewe inda mu Karere ka Karongi: MIGEPROF

Ibi byatangajwe mu gutangiza ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

Imbunda y’Umunyekongo yatoraguwe ku butaka bw’u Rwanda

Abayihasize ntibazwi, ariko birakekwa ko ari iyo muri repubulika iharanira (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks