January 16 2018

Somaliya: Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba mukuru beguye

Minisitiri w’Ingabo muri Somalia , Abdirashid Abdullahi Mohamed, n’Umugaba Mukuru Jenerali Mohamed Ahmed Jimale, bari bayoboye urugamba rwo kurwanya indwanyi zo mu mutwe w’iterabwoba w’Al-Shabab ,beguye ku buyobozi ku mpamvu batatangaje.

 

Avugana na Radio Ijwi ry’Amerika ,Minisitiri Ushinzwe Itangazamakuru muri icyo gihugu, yavuze ko abo bategetsi babiri berekanye impapuro zo kwegura mu nama y’Abaminisitiri. Gusa muri aba beguye nta n’umwe watangaje icya muteye kwegura.

Gusa bamwe mu bayobozi batashatse gutangaza amazina kubera ko batari bemerewe kugira icyo babivugaho, bavuze ko n’ubundi abo basirikare bakuru bagaragazaga guhangana mu kazi. Abandi bavuga ko bananiwe kumvikana n’Ubutegetsi Bukuru bw’Igihugu.

Perezida wa Somalia, Mohamed Abdullahi Farmajo yahise asimbuza Umugaba w’Ingabo weguye ashyiraho Jenerali Abdi Jama Hussein, ariko Minisitiri w’Ingabo ntarasimbuzwa.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ubujura bwakamejeje mu minsi yegereye isozwa ry’umwaka

Abaturage batuye mu Mudugudu w’ Amahoro baravuga ko abajura babajujubije (...)

By | 12 December 2017 | 0 (comments)

Aborozi b’abazungu bamaganye ubwicanyi bwakorewe mugenzi wabo

Ni imyigaragambyo bise Black monday bisobanuye "ku wa mbere hijimye" Umujyi wa (...)

By | 31 October 2017 | 0 (comments)

Umurwayi wa Kanseri flash yakoreye ubuvugizi

Jeanne Uwimana avuga ko yagaruye icyizere nyuma y’ubuvugizi Flash yamukoreye (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

Abana 17500 batewe inda mu Karere ka Karongi: MIGEPROF

Ibi byatangajwe mu gutangiza ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

Imbunda y’Umunyekongo yatoraguwe ku butaka bw’u Rwanda

Abayihasize ntibazwi, ariko birakekwa ko ari iyo muri repubulika iharanira (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks